Tuesday, January 28, 2025
spot_img

Latest Posts

Igisirikare cya DR Congo, cyatangaje ko cyisubuje agace ka Kalembe

Igisirikare cya DR Congo, cyatangaje ko cyamaze gukura inyeshyamba za M23 mu gace ka Kalembe. Ni nyuma y’umunsi umwe hatangajwe amakuru ko inyeshyamba za M23, zafashe aka gace nyuma y’imirwano itoroshye yabaye ku cyumweru.

Ku wa mbere abahagarariye teritwari ya Walikale bemeje ko imirwano yabaye ku cyumweru yasize agace ka Kalembe kari ku rubibi rwa teritwari ya Walikale na Masisi z’intara ya Kivu ya Ruguru gafashwe n’umutwe wa M23.

Radio Okapi ivuga ko imirwano yabaye ku wa mbere ahagana saa yine z’amanywa muri ako gace hagati ya M23 n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za Leta.

Ku wa mbere ni mugoroba igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyatangaje ko cyamaze gukura M23 muri ako gace ka Kalembe, kandi ko FARDC iri kugenzura byuzuye ako gace nyuma yuko benshi mu bagize M23 basubiye inyuma bagana i Masisi.

Fiston Misona ukuriye ‘ Société civile forces vives de Walikale ‘ mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ko agace ka Kalembe kamaze kwisubizwa na leta, kandi ko abaturage bari barahunze ku cyumweru buhoro buhoro bari kugenda bagaruka.

Imirwano hagati y’izi mpande zombi zihanganye mu burasirazuba bwa Congo, yongeye kuvugwa nyuma y’uko mu cyumweru gitaha hateganyijwe gusubukurwa ibikorwa byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo, by’i Luanda muri Angola.

Ibi bikorwa bikaba bihuza u Rwanda na Congo, umuhuza ni Angola .

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!