Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Ukekwaho ubujura, biravugwa ko yakubiswe kugeza aheze umwuka

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umugabo ukekwaho ubujura bivugwa ko yakubiswe kugeza apfuye nyuma yo gufatanwa imifuka ijana yarimo ubusa. Iyo mifuka bikekwa ko yari yayibye umucuruzi ucururiza mu isantere ya Gakeri witwa Ntezimana.

Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 20 Ukwakira 2024, bibera mu Murenge wa Kageyo, mu Kagari ka Kintu ho mu Mudugudu wa Gakeri.

Umwe mu baturage batuye hafi y’aho ibyo byabereye, yabwiye itangazamakuru ko nyakwigendera ugaragara nk’aho ari umugabo yafatanwe imifuka bacuruza kugira ngo bayipfunyikemo ibintu.

Akomeza avuga ko abaturage bamwitegereje bakabona ni mushya muri iyo Santere, yagize ati: “Umuntu bishe ni umuntu wari wibye imufuka mu iduka ry’umukire, bamufashe arakubitwa birangira ahasize ubuzima.”

Rwakana John, Gitifu w’Umurenge wa Kageyo, yahamije iby’aya makuru, avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yaba yishwe n’irondo.

Yagize ati: “Ashobora kuba yagiye mu iduka ry’umuntu yibamo imifuka igera mu ijana ariko yaje gufatwa ashyikirizwa irondo ry’umwuga. Birakekwa ko yaje gukubitwa ahari n’iryo rondo ryamufashe bikamuviramo urupfu. Ubu inzego z’ibishinzwe nizo zirimo gukora iperereza.”

Gitifu Rwakana, akomeza avuga ko ibyo bikimara kuba, bagiye aho ibyo byabereye bagakoresha inama abaturage, bakabibutsa ko kwihanira bitemewe, ahubwo ko iyo hari ikibazo kivutse, kigezwa mu nzego z’ubuyobozi, kigakemurwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Mu gihe iperereza rigikomeje, abakekwaho kwica nyakwigendera batawe muri yombi. Uwishwe yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Ukwakira 2024.

Src: Igicumbinews

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU