Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Walikale: M23 yabohoje utundi duce tw’ingenzi

Ku Cyumweru taliki 20 Ukwakira 2024, umutwe wa M23 ku nshuro ya mbere wigaruriye uduce two muri Teritwari ya Walikale.

Aya makuru yemezwa n’ubuyobozi bwo muri iyi Teritwari, avuga ko M23 yaraye yigaruriye uduce twa Kishali na Kalembe ndetse ko ingabo z’uyu mutwe ziri mu birometero bibarirwa mu munani hafi y’akandi gace ka Kalonge na ko gaherereye muri Walikale.

Kwigarurira udu duce two muri Teritwari ya Walikale, byakurikiye imirwano yari yiriwe isakiranya Ingabo z’umutwe wa M23 n’Ihuriro z’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Abandi bemeje ifatwa rya turiya duce, barimo Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RD Congo, Willy Mishiki wavuze ko kuba M23 yatwigaruriye ari ingenzi kuri yo, kuko byayiharuriye amayira ashobora kuzayigeza mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Ntara za Tshop ndetse no mu bindi bice bitandukanye.

Uwahoze ahagarariye Teritwari ya Walikale mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Juvenal Munobo, we yagize ati: “Ndasaba FARDC kongerera imbaraga Wazalendo mu rwego rwo kubirukana (M23).”

Depite Munobo yakomeje avuga ko kuba M23 yafashe uduce two muri Teritwari ya Walikale dusanzwe dukungahaye ku mabuye y’agaciro, byateje ibyago by’uko bishobora gukomeza gutiza umurindi abateye Congo.

Kuva M23 yakubura imirwano n’Ingabo za Leta ya Kinshasa mu myaka itatu ishize, Teritwari ya Walikale ibaye iya gatanu uyu mutwe wigaruriye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!