Tuesday, December 3, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwe mu basirikare bakuru ba Israel yishwe arashwe

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko Abanyapalesitine bishe barashe umusirikare wabo Mukuru ufite ipeti rya Colonel witwaga, Col Ihsan Daksa.

Col Ihsan Daksa wari ukuriye brigade ya 401, yiciwe ahitwa Jabalia mu Majyaruguru ya Gaza, nk’uko ku Cyumweru taliki 20 Ukwakira 2024 byemejwe n’igisirikare cya Israel.

Col Daksa yarashwe ubwo yari kumwe n’abasirikare batatu mu bifaru bibiri bitandukanye, ubwo baraswagaho bavuye muri ibyo bifaru nyuma bageze hanze yabyo.

Kimwe mu binyamakuru byo muri Palestine cyatangaje ko uriya wishwe abaye Colonel wa kane upfuye, ndetse ko hari abandi basirikare bakomerekejwe barimo umuyobozi wungirije wa diviziyo ya 162 n’undi bivugwa ko ari umuyobozi wa batayo ya 52.

Abarwanyi bo mu mutwe wa Al-Qassam Brigades, umwe mu mitwe ibarizwa muri Hamas, nibo bigambye kwica uriya musirikare no gukomeretsa bagenzi be.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel watangaje aya makuru, ntiyatangaje amazina n’amapeti abo basirikare bakomerekejwe bari bafite.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU