Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Uganda: Umugore yababaje umugabo we w’umusirikare, atuma arasa abantu batandatu

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umusirikare wo mu mutwe udasanzwe, witwa Pte Bony Ameny, warashe abantu batandatu, akicamo batatu.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 21 Ukwakira 2024, bibera mu Karere ka Agogo mu gace ka Paimol, mu birometero 15 uvuye mu kigo cya gisirikare Pte Ameny akoreramo.

Abakomeretse ni Charles Kidega, Janet Apio na Blessing Agenorwot, naho abishwe ni Florence Ajalo w’imyaka 16 y’amavuko, Akidi Santina w’imyaka 52 y’amavuko, Sunday Apio w’imyaka 19 y’amavuko.

Amakuru avuga ko uku kurasana kwaturutse ku makimbirane Pte Ameny afitanye n’umugore we, kuko ngo yari akiryamana n’umugabo babyaranye umwana muri Paimol.

Uyu musirikare yagiye muri Paimol, ashimuta uyu mugabo uryamana n’umugore we, atangira kurasa ku bagerageje kumukurikira, nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi.

Pte Ameny akimara kurasa aba bantu ngo yahise atoroka, gusa Polisi n’Igisirikare bakomeje ibikorwa byo kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe Ubutabera.

James Nabinson Kidega, Umuyobozi wa Agogo, yagize ati: “Muri iki kibazo twabuze abantu batatu. Sintekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo. Igisirikare na Polisi biri kumushakisha. Nafatwa azagezwa imbere y’amategeko.”

Imirambo y’abarashwe yajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Dr Ambrosoli Memorial biherereye mu majyaruguru ya Uganda kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU