Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Kirehe: Inkuba yishe umuntu umwe n’amatungo arenga 20

Imvura yaguye ku Cyumweru taliki 20 Ukwakira 2024, mu Karere ka Kirehe haguye imvura yarimo inkuba yishe umuturage n’amatungo 24. Iyo nkuba yishe amatungo agizwe n’intama 16 n’inka 8.

Ibi byabaye mu gihe cya saa Saba zishyira saa Munani z’amanywa ubwo imvura nyinshi yagwaga mu Murenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ho mu Mudugudu wa Remera.

Meya w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye itangazamakuru ko ayo matungo yakubiswe n’inkuba yari mu rwuri rwayo.

Ati: “Umuntu umwe niwe wapfuye yari umugore w’imyaka 24 y’amavuko, ariko muri ako Kagari ka Nyarutunga inkuba yanakubise amatungo arimo  intama 16 n’inka 8. Aya matungo yari ari mu rwuri aho uwo muturage asanzwe ayororera.”

Meya Rangira akomeza avuga ko bahise bajya muri ako gace, bakorana inama n’abaturage kugira ngo babahumurize ndetse bababwira ko ubuyobozi buri kumwe nabo yaba mu gushyingura uwo muturage wapfuye.

Ubuyobozi bwaboneyeho no kwihanganisha umuturage wapfushije ayo matungo, buvuga ko bagiye gusigara bagenzura niba yari ari mu bwishingizi kugira ngo ashumbushwe.

Meya Rangira yasabye abaturage kujya birinda kugama munsi y’ibiti cyangwa se mu mirima baba bari guhingamo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!