Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Habereye impanuka y’imodoka y’ishuri rya Saint Esprit yari itwawe n’umwarimu

Mu Karere ka Nyanza habereye impanuka y’imodoka y’ishuri Ryisumbuye rya Saint Esprit yabereye mu Murenge wa Busasamana, abari bayirimo barakomereka.

Amakuru avuga ko yabereye mu muhanda wo mu Kagari ka Rwesero werekeza mu mujyi rwagati wa Nyanza, umushoferi wari utwaye imodoka, akaba asanzwe ari n’umwarimu muri Saint Esprit, akaba yagonze umugunguzi w’umuhanda.

Iyo modoka yakoze impanuka yari ifite ibirango (purake) GR 117 C yari ivuye ahitwa mu Rukari yerekeza mu mujyi wa Nyanza, aho yarimo ikora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu mu bukwe bw’umwana w’umwe mu bakora ku ishuri rya Saint Esprit.

Abantu babiri muri bane bari muri iyo modoka bakomeretse bikabije, mu gihe abandi babiri barimo umushoferi bakomeretse byoroheje.

Bamwe mu babonye iyo modoka bavuga ko uwo mushoferi yari afite umuvuduko mwinshi ananirwa gukata imodoka kuko yari ageze mu ikorosi.

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza ishami ryo mu muhanda yageze ahabereye impanuka ibanza gusaba umushoferi guhuha mu gipimo, basanga nta nzoga yanyoye bamwatse uruhashya rwo gutwara ibinyabiziga basanga ararufite.

Bizimana Egide, Gitifu w’Umurenge wa Busasamana, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye, avuga ko ubukwe bwakomeje kuba, mu gihe abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Mu batabaye mbere harimo Diregiteri w’Ishuri rya Saint Esprit.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU