Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Rurageretse hagati ya Diregiteri n’umwungirije wamutangiye amakuru

Umuyobozi w’Ishuri wungirije ushinzwe amasomo ku Kigo cya GS Musenyi, giherereye mu Kagari ka Kijabagwe mu Murenge wa Shyorongi ho mu Karere ka Rulindo, ari mu mazi abira nyuma yo gutanga amakuru y’ubujura bukorerwa mu kigo n’amanyanga yabaye mu masoko, none uyu munsi akaba abizira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iri shuri rya GS Musenyi witwa Patrick Nkurunziza, mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza ibibazo bitandukanye, aho yagaragarije Akarere ka Rulindo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ibyaha byakozwe na Diregiteri Evariste Karihungu, aho yasinyishaga uyu bakorana ku gahato ku nyandiko z’amasoko yatanzwe mu manyanga.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko ibi byashinjwaga Diregiteri Karihungu inzego zagiye zibigendamo biguru ntege kuko nta perereza ryimbitse ryakozwe ndetse ngo hanarebwe intandaro y’ibyagaragajwe byose, ahubwo ngo hagiye habamo kwigamba kuri uyu muderegiteri.

Ngo Diregiteri Karihungu yagiye yigamba avuga ko ibyakozwe byose ntacyo byatanga ndetse ko nta n’icyo yakorwaho ngo kuko azwi muri FPR (aba muri Komite ya Disipuline).

Kuri ubu hibazwa impamvu hari abashyikirijwe ikirego ariko kiba kigisinziriye, uwatanze ikibazo akaba agenda abizira ndetse akaba avuga ko ahora ashakirwa impamvu zimwirukanisha mu kazi.

Nkurunziza Patrick uvuga ko yakomeje kutereranwa, ku wa 14 Ukwakira 2024, yandikiye atabaza Minisitiri w’Uburezi mu ibaruwa Bwiza ivuga ko ifitiye kopi.

Yagize iti: “Mubyukuri Nyakubahwa minister nihutiye kubimenyesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo hamwe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB GITEGA ANTI-CORRUPTION), ariko nkaba mbona bikomeje kungiraho ingaruka zitandukanye zirimo kubuzwa umudendezo n’inkeke mukazi bityo bikabangamira gukora akazi kanjye ariyo mpamvu mbisunze nsaba kurenganurwa cyane ko bitari ubwa mbere bimbayeho kuko n’ubushize byabaye nabigaragaza nkahita mpabwa mutation.”

Hari bamwe bazi iki kibazo batifuje ko amazina yabo atangazwa, baganira n’itangazamakuru bahurizaga ku ngingo imwe bavuga ko bashingiye ku biba kuri Patrick bafashe umwanzuro wo kuzajya bicecekera bakaruca bakarumira, mu gihe babonye uwiba cyangwa anyereza umutungo bazajya banuma ngo niyo masomo bize. Bavuga ko ntawuzajya atanga amakuru y’ibibera aho bakorera.

Bwiza ivuga ko bitayishobokeye ko ivugana na bamwe mu bayobozi bagejejweho iki kibazo kugeza ubwo itangaje iyi nkuru.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU