Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Ingabo za Congo n’iza Uganda zivuganye abayobozi babiri bakuru ba ADF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’icya Uganda, UPDF, batangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize bishe abayobozi babiri b’umutwe w’inyeshyamba za ADF.

Ibi babitangaje ku wa 17 Ukwakira 2024, bavuga ko babiciye mu bikorwa byabereye mu gace ka Bapere mu Karere ka Lubero ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Colonel Mak Hazukay, uvugira ishami rishinzwe ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Sokola 1 Grand Nord wa FARDC, yemeje aya makuru avuga ko abo bayobozi babiri, bitwaga Mzee Mussa na Djaffar, uzwi ku izina rya Muhadari, bari inkingi ya mwamba mu mikorere y’umutwe wa ADF.

Amakuru avuga ko abishwe, buri wese yari afite inshingano zo kumenya uturere twakorerwagamo ibitero ndetse no gutegura ibikoresho by’abarwanyi b’uyu mutwe.

Colonel Mak Hazukay, avuga ko abo bayobozi bishwe kubera ko FARDC na UPDF bongereye igitutu ku mwanzi.

Yagize ati: “Ubufatanye bw’ingabo za FARDC n’iza UPDF ziri mu bikorwa byo kurwanya umwanzi mu gace ka Bapere. Zakajije igitutu ku mwanzi. Habayeho imirwano, kandi twarabatsinze. Uyu munsi, turi mu byishimo. Dufite amashusho n’ibimenyetso byose ko ari aba bombi koko bishwe. Umwanzi arimo kurwanywa bikomeye, kandi biragoye kwinjira mu bice birimo gukorerwamo ibi bikorwa.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU