Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Abasore batatu bavukana batawe muri yombi bazira gushyingura se ari muzima

Polisi ikorera mu gace ka Mahanje mu Ntara ya Ruvuma Muri Tanzania, yataye muri yombi abantu umunani barimo abasore batatu bavukana, bazira gushyingura se ari muzima, bamukekaho ko yaba yishe umuvandimwe wabo witwa Saverine Komba w’imyaka 34 y’amavuko, amuroze.

Nyakwigendera Saverine Komba yapfuye mu buryo bw’amayobera, maze hakekwa ko yaba azize uburozi yahawe na se umubyara witwa Florence Komba.

Saverine Komba akimara gupfa, umuryango we warateranye maze bajya gucukura imva yo kumushyinguramo.

Nyuma yo gucukura iyo mva, abavandimwe ba nyakwigendera bahise bafata se, bamushinja ko ari we waroze Saverine Komba.

Abo basore bahise bamushyingura ari muzima muri ya mva yari yateganyirijwe nyakwigendera Saverine Komba.

Muri uwo mwanya hahise hatabazwa Polisi maze ita muri yombi abo basore batatu, n’abandi bantu batanu, bakurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda no gufata icyemezo cyo gushyingura umuntu ari muzima.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU