Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Abari bategereje basubijwe/ REB yatangaje igihe izinjiriza abakozi bashya mu kazi

Ku wa Gatatu taliki 16 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagiranye inama n’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda. Aho iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo imiyoborere y’amashuri yakomeza kugira uruhare mu ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Mu kiganiro abagize Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda bagiranye na Minisitiri Nsengimana biyemeje kuba umusemburo w’ibyiza mu burezi ndetse ko bagiye kurushaho kunoza ibijyanye n’imiyoborere mu mashuri bahanga n’udushya.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga X bagendeye kuri iyi nama baboneyeho, babaza Minisitiri ibibazo ariko bibanda ku kubaza igihe bazatangariza ‘placement list’ z’abarimu bashya baherutse gushyirwa mu kazi.

Umwe muri bo yagize ati: “Mwiriwe neza mudufashe kubona list z’abarimu bashya bahawe akazi mu minsi mike ishize.”

Undi na we yagize ati: “Mwaramutse, ese iyo mumaze gutanga ‘offer’ icyumweru gishira mutarasohora ‘list’, abantu bazajya mu kazi ryari??”

Hari n’undi uwajije uti: “Turabashimira ko mwaduhaye ‘offer’, ariko byaba byiza birushijeho mutumenyesheje igihe muteganya ko twajya mukazi noneho tukamenya uko dufata umwanzuro mumirimo twaridusanzwe dukora murakoze.”

Aba babazaga ibibazo bigendanye na ‘placement list’ basubijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kibinyujije ku rukuta rwa X, ibasaba kwegeranya ibyangombwa, kuko igihe cyegereje.

REB yagize iti: “Mwiriwe neza, mube mwegeranya ibyangombwa byanyu kuko ‘placement lists’ ziratangwa mu cyumweru gitaha. Ibyo bivuze ko mugomba kuba mwiteguye kugira ngo mutangire ibyangombwa ku gihe kuko muzatangirana n’ukwezi gutaha.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU