Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Umupolisikazi yarashe umuntu mu cyico, abaturage bari aho bamuviraho inda imwe

Umupolisi witwa Ininahazwe Godelive w’u Burundi yakubiswe n’abaturage agirwa intere nyuma yo kurasa mu cyico umuturage warimo yica akanyota.

Ibi byabereye muri Zone ya Rugari, i Muyira, aho uwitwa Oscar Mbarushimana uzwi ku izina rya Zamburi, yari kumwe na bagenzi be bafata icupa.

Bivugwa ko ibi byabaye ubwo uyu mupolisikazi na bagenzi be, birukaga ku muturage wari winjiranye inzoga za magendu akabasiga, maze batura umujinya abari mu kabari.

Abo barimo bafata agacupa, bashinjwe guhisha uwo wirukankanaga magendu, ariko abandi barabihakana.

Bakirimo guterana amagambo, nibwo uwo mupolisi yahise arasa Zamburi, ahita apfa ako kanya.

Abo baturage bagize umujinya mwinshi, bahita bajya kuri wa mupolisikazi baramuhondagura, bagenzi be b’abagabo bari kumwe, bakizwa n’amaguru.

Umwe mu baturage bari aho yagize ati: “Abantu bashavujwe no kurasa Zamburi, umupolisikazi bamukubise amahiri n’amabuye.”

Uwo mupolisikazi nyuma yaje gutabarwa na bagenzi be, bamujyana kwa muganga ariko yenda gushiramo umwuka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Muyinga.

Mu Burundi hakunze kumvikana abapolisi barasa abaturage, na bo bakihorera bakubita abapolisi kugeza bapfuye cyangwa bajyanwe kwa muganga banegekeye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU