Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Umusore yibye ihene afatwa yayishe ari kuyishakira umuguzi

 

Abashinzwe umutekano mu mudugudu wa kimoramu mu murenge wa Nyagatare bafashe umusore witwa Shyaka w’imyaka 24, yibye ihene ayikata ijosi arikuyishakira umuguzi muri bamwe bacuruza inyama.

Abaturage bavugako uyu musore yafashwe ari kumwe n’undi mugenzi we ariko we agahita aburirwa irengero. Byagaragaye kandi ko iyi hene yafashwe yari yibwe i Marongero.

Amaze kuyibonera uyigura, umuguzi yagize amakenga atangira kumubaza aho ayikuye yapfuye.

Bakiri muri izompaka abashinzwe umutekano bahise bahagoboka ariko birangira umwe abacitse basigarana uyu witwa Shyaka.

Abaturage bakomeje bavugako babangamiwe n’ubujura buriho muri iyi minsi hamwe n’urugomo.

Uwitwa Mugiraneza, yagize ati” Uretse no kuba batwaye amatungo, dufite abantu badashaka gukora bategereza gutwara iby’abandi ndetse duherutse no gufata abibye imyaka nk’ibitoki n’ibindi bihigwa.

Uwitwa Nyinganyiki Bernard, umuyobozo w’umudugudu wa Kimoramu, avuga ko aba bajura bitwikira ijoro hanyuma bakajya kwiba.

Akomeza agira ati” Ubu natwe ntitukiryama twarushijeho gukaza irondo kandi biratanga umusaruro kuko bidufasha gufata abo bajura, tukabashyikiriza polisi nk’uherutse kwiba igitoki n’uyu wibye ihene bose twabajyanye kuri polisi.

SP Twizeyimana Hamdun, umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba yashimangiyeko uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, kandi ashimira abagize uruhare kugirango afatwe yongera kubibutsa ko mu gihe hagize ufatwa bagomba kwirinda kwihanira.

Akomeza avuga ko polisi itakwihanganira uwo ariwe wese uhungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo byose, yasabye kandi abishora muri urwo rugomo kubireka kuko batazihanganirwa na gato.

Yakomeje ashimira abaturage ku bufatanye n’inzego z’umutekano yongera kandi kubibutsa ko badakwiye kwihanira kuko nabo babigenderamo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!