Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Abakangisha abaturage intwaro gakondo zirimo umuhoro batangiye gutabwa muri yombi

Mu gihe mu karere ka Nyagatare hamaze igihe havugwa itsinda ry’insorere sore zatangiraga abaturage zikabatera ubwoba zitwaje inkoni n’imihoro, umwe yatawe muri yombi undi abaca mu nzara aho nawe arimo guhigwa bukware.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku italiki ya 15 Ukwakira, mu kagali ka Kamagiri, umurenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare aho abaturage batabazaga bavuga ko abantu bikamufuye, bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’inkoni.

Abaturage bavuga ko ubwo bajyaga mu mirimo yabo batunguwe no gusakirana n’abasore babiri bitwaje inkoni n’umuhoro, maze barabanjama batangira kubakubita.

Ubwo batabazaga, ngo uwo watabaye nawe batangiye kumuhata inkoni.

Umwe uri mu baje gutabara, Rutikanga Amon, yatangaje uko byagenze, ati:”Twumvise abantu bataka, tuje dusanga bakubiswe. Batangiriwe n’abagizi ba nabi ubwo bajyaga mu mirimo yabo. Umuturanyi wahageze mbere nawe nawe yahaswe inkoni ariko uko batabazaga haza abashumba bari hafi aho bakama, abo banyarugomo babonye abantu biyongereye bariruka. Haje n’abashinzwe umutekano turabakurikira dufata umwe undi acikira mu ishyamba rya Rwinzavu. Ubu uwafashwe yashyikirijwe Polisi. ”

Mugenzi we Murorunkwere Seraphine, nawe yunzemo ati:” Abantu batabaza twabanje kugira ngo ni igitero gikomeye kuko muri iyi minsi hamaze igihe havugwa urugomo hirya no hino muri Nyagatare.Twifuza ko abakekwa muri ibi bikorwa byo guhohotera abaturage bakurikiranirwa hafi kuko birababaje kuba umuntu azindutse ajya mu murima we akazindukizwaho inkoni. ”

SP Twizerimana Hamduni, ni umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko abagaragaye muri uru rugomo bari basinze kandi uwatawe muri yombi akaba agiye gukurikiranwa.

Ati:” Abakubise abaturage ni abashumba bari basinze. Kuwa mbere bari bahembwe aho uyu wafashwe yari yahembwe ibihumbi 20 arara anywa inzoga zitandukanye kugera mumukereye ho. Ni bwo bahuye n’abaturage bajya mu mirimo yabo barabakubita ku bw’amahirwe batabarwa n’abaturanyi ndetse umwe arafatwa, aho inzego zibishinzwe zigiye kubikurikirana. ”

SP Hamduni yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’ubuyobozi kwicungira umutekano.

Asaba abishora mu rugomo kubicikaho cyane bibagonganisha n’amategeko, by’umwihariko ababiterwa n’ubusinzi ndetse no kunywa ibiyobyabwenge bibutswa ko bagomba kwitandukanya na byo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!