Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Hadutse inzoga y’inkorano unywa mu minota 30 ikaguhindura ibyatsi

Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve bahangayikishijwe n’urugomo ruterwa n’inzoga yadutse yitwa ‘Magwingi’ aho inatera abayinyoye kuva imyuna, bityo bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zahagurukira icyo kibazo.

Aba baturage bavuga ko iyi nzoga yadutse isindisha birenze urugero, ndetse ko ariyo ntandaro y’urugomo rukabije ruri kugaragara muri uyu Murenge wa Cyuve.

Bakomeza bavuga ko iyi nzoga ya ‘Magwingi’ ikorwa mu majyani, isukari, ikawa na pakimaya, ko umuntu yinjira mu kabari irimo, nyuma y’iminota 30′ agasohoka adandabirana.

Abaturage bo mu Kagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Gashangiro cyane cyane muri Santere ya Kabindi bavuga ko igiteye inkeke ko unyweye ‘Magwingi’ abyuka ava amaraso mu mazuru.

Umwe yagize ati: “Magwingi’ hano ikomeje guteza ibibazo hano kandi aho yengerwa muri iyi santere harazwi ariko twibaza impamvu idacika, umuntu iyo amaze kuyinywa arasakuza, akanduranya yagera mu rugo abana n’umugore bagahunga.”

Undi na we ati: “Usibye no kuba hano abagore turazwa ku nkeke iyo abagabo bacu bamaze gusinda ‘Magwingi’, hari n’ababyuka ngo bagiye kuyisogongera bakirirwa bagaragurika.”

Aba baturage bakomeza bavuga igiteye agahinda kuruta ibindi, ni uko umugore wanyoye iyo nzoga iyo ahuye n’umugabo wayihamije, ntibatinya no gukorera ibiterasoni mu muhanda.

Bamwe mu banywa kuri iyi nzoga biyemera ko yamaze kubabata, kwirirwa batayinyoye bisa n’ibidashoboka mu gihe nyamara ibibazo biterwa na yo bikomeje guteza inkeke.

Aha ni ho abaturage bahera basaba ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo mu maguru mashya kuko abasinze iyi nzoga bakomeza kongera ibibazo by’umutekano muke.

Kayiranga Theobald, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, itangazamakuru ko ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti.

Yagize ati: “Inzoga z’inkorano muri iki gihe ni ikibazo natwe kuri ubu twahagurukiye, ubu turimo gushakisha ahantu hose bivugwa ko zengwa n’iyo rero bise ‘Magwingi’ ije yiyongera ku zindi twagiye twumva tukazirwanya zikaba zarabaye amateka tugiye kuyirwanya nayo kandi abaturage bamenye ko inzoga nka ziriya zangiza ubuzima, ntabwo twari tuzi ko ‘Magwingi’ iba Musanze.”

Akenshi abaturage bo mu Karere ka Musanze bagiye basabwa guca ukubiri n’inzoga ziswe ‘Muhenyina’ ‘Nzogejo’, ‘Umuzefaniya’ n’izindi.

Kandi bibutswa ko n’izujuje ubuziranenge bagomba kuzinywa mu masaha atari ay’akazi.

Src: Imvaho Nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU