Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Amajyepfo: Habarurwa ibyumba by’amashuri bisakaje amategura bibarirwa mu bihumbi bikeneye kuvugururwa

Mu Ntara y’Amajyepfo hari ibigo bifite ibyumba bicyubakishije amategura amenshi anashaje, ababyigishirizamo bavuga ko mu gihe cy’imvura bibasaba guhagarika amasomo bakabanza kugamisha abana ku mpande zitava, ndetse bavuga ko iyo imvura ihise bahita bafata umwanya wo gukoropa kugira ngo babone uko bakomeza amasomo.

Abarezi bigishiriza muri ayo mashuri asakaje amategura, barasaba ko yavanwaho agasimbuza amabati.

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Buhimba mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira, usanga hari abana bamwe bigira mu mashuri asakaje amabati, ni mu gihe hari andi asakaje amategura ubona ko ashaje.

Abarezi bigishiriza muri ayo mashuri asakaje amategura bavuga ko mu gihe cy’imvura bagorwa no guhagarika amasomo bakabanza kugamisha abana, kuko hamwe na hamwe haba hava.

Iki kibazo kandi bagihuza n’abo ku ishuri rya Mukingo ryo mu Karere ka Nyanza, aho bavuga ko amwe mu mategura ajya atwarwa n’umuyaga hakaba impungenge ko yanatera impanuka mu banyeshuri.

Bivugwa ko ibi biri mu bidindiza ireme ry’uburezi kubanyeshu bigira muri aya mashuri asakaje amategura.

Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko iki ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bisakaje amategura kimwe n’ikibazo cy’ibyumba bishaje byamaze gushyirwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo humvikana ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bisakaje amategura anashaje, muri iyi ntara hakaba habarurwa ibyumba by’amashuri bisakaje amategura bigera kuri 2800 bigomba kuvugururwa.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mu Ntara y’Amajyepfo hazavugururwa ibyumba by’amashuri bishaje bigera kuri 74 hubakwe ibishya bigera kuri 68. Ibi bikazatwara asaga miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Src: RBA

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!