Wednesday, October 16, 2024
spot_img

Latest Posts

RAB yatangaje igihe imbuto na bimwe mu bihingwa by’ingenzi byera vuba bizabonekera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi nUbworozi, RAB, cyatangaje ko mu gihe cy’imyaka itanu, hazaba habonetse imbuto za bimwe mu bihingwa by’ingenzi byera vuba kandi zihanganira imihindagurikire y’ibihe. Ibi ngo bikazagerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi byagarutsweho mu gihe hirya no hino hamwe na hamwe mu gihugu nta mvura igwa, bikaba biteye impungenge ko bishobora gukoma mu nkokora umusaruro w’ubuhinzi muri iki gihembwe.

Icyakora hari ibice bimwe na bimwe bikomeje kugwamo imvura ndetse inshuro nyinshi, gusa abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bamwe ntibarabona imvura cyangwa se bakayibona gake, ikaba idahagije.

Iki kibazo gikomereye cyane abo muri ibi bice, ugereranyije n’uko ibihe by’ihinga iki gihe byabaga byifashe.

Iki kibazo kandi ugisanga no muri tumwe mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, turimo utw’igice cy’Amayaga ni ukuvuga Kamonyi, Nyanza na Ruhango.

Abahinzi bakomeza bavuga ko mu gihe imvura yakomeza kubura, nta kabuza ingaruka zigomba kuzabageraho.

Ibi biravugwa mu bice by’Intara y’Iburasirazuba n’Amayaha y’Intara y’Amajyepfo, mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba ho usanga imvura igwa. Ndetse abahinzi bo mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko akenshi usanga imvura igwa ari nyinshi ikangiza imyaka yabo.

Inzego zifite aho zihuriye n’ibidukikije mu Rwanda, zakoze isesengura zisanga ihindagurika ry’ibihe ryaribasiye isi muri iyi minsi rigira ingaruka zikomeye ku gihugu, aho mu Burasirazuba n’Amayaga hazakomeza kwibasirwa n’izuba naho mu Burengerazuba n’Amajyaruguru hakibasirwa n’imyuzure byose bikaba byangiza umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Faustin Munyazukwiye, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), avuga ko hari ibyihutirwa gukorwa mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yerekana imibare ko mu mwaka wa 2023 mu gihugu hose ibiza byangije hegitari ibihumbi 2.176.3 z’ubutaka buriho imyaka naho muri 2022 hangirika hegitari 1.917.7, iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko izuba n’imvura bikomeje guteza ibibazo.

Dr Florence Uwamahoro, Umuyobozi Wungirije muri RAB, avuga ko gushaka imbuto zihanganira ihindagurika ry’ibihe ari byo byihutirwa.

Inzobere n’abashakashatsi bo muri Kenya basobanura imbuto zihinduriwe uturemangingo mu buryo bw’ikoranabuhanga rizwi nka GMO, zihanganira izuba cyangwa imvura nyinshi, kudafatwa n’indwara n’ibyonnyi zikaba zaratangiye gukoreshwa mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo muri Afurika, ndetse zikaba zizwiho kugira umusaruro utubutse nk’iyitwa Tel.

Yagize ati: “Mu myaka myinshi ishize mu gihugu cyacu, twagerageje gutunganya ubwoko bw’imbuto busaga 200 ndetse hari izindi zirimo gutegurwa, buri mbuto irihariye hagendewe ku miterere ya buri Karere.”

Arongera ati: “Ikoranabuhanga ryo guhindurira imbuto uturemangingo niryo rigezweho muri iki gihe kuko kugira ngo tubashe kongera umusaruro w’ubuhinzi no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, hakenewe ko mu buhinzi bwacu dukoresha ikoranabuhanga rigezweho.”

Mu Rwanda ubutaka bungana na 45% by’ubuso bwose bw’igihugu nibwo bwagenewe guhingwaho, gusa kubera imihindagurikire y’ibihe imbaraga zikomeje gushyirwa mu gutunganya ibishanga, kongera ubuso bwuhirwa muri rusange kugira ngo igihugu kibashe kwihaza mu biribwa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU