Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Umwana wari uvuye ku ishuri yishwe na Coaster

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umwana witwa Manzi Beny Shukuru w’imyaka 4 y’amavuko wavaga kwiga mu mashuri y’inshuke ku ishuri ribanza rya Nyabinaga, wagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Agence Virunga itwara abagenzi ifite ibirango (purake) RAC 759 U yaturukaga i Rubavu yerekeza i Rusizi, yari itwawe n’umushoferi witwa Safari Alexis.

Iri shuri uyu nyakwigendera yigagamo riherereye mu Murenge wa Kirimbi, akaba yaragonzwe taliki 15 Ukwakira 2024, agongerwa mu gice cy’Umudugudu wa Rubona mu Kagari ka Nyarusange.

Gitifu w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, yatangaje ko uyu mwana yavanaga ku ishuri n’abandi bana bigana, nta muntu mukuru bari kumwe, bageze mu Kigarama agendera mu kubuko kw’ibumoso mu gihe bagenzi bagenderaga mu kuboko kw’iburyo.

Gatifu Habimana yagize ati: “Yabonye agenda wenyine abandi bose bari ku rundi ruhande arambuka ngo abasange. Acyambuka ya Coaster imugeraho n’umuvuduko mwinshi umwana atayibonye na shoferi atamubonye, umwana aba ayiguyemo akubita umutwe ku gice cy’imbere cyayo, agwa muri kaburimbo. Bahise bamuterura bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Karengera agezeyo ahita ashiramo umwuka.”

Akomeza agira ati: “Uko byari bimeze, iyo umushoferi atagira umuvuduko mwinshi impanuka  y’uriya mwana ntiba yageze kuri urwo rwego. Tukihagera nk’abayobozi n’inzego z’umutekano, tumaze kubona uko bimeze, hanzuwe ko umwana ajyanwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, nyuma akazashyikirizwa umuryango we ukamushyingura.”

Gitifu Habimana yaboneyeho gusaba abashoferi kujya bagenda mu muhanda bitonze, cyane cyane ko aka gace kimwe n’ak’Umurenge wa Gihombo bihana imbibi hamaze iminsi habera impanuka nyinshi z’imodoka zihitana benshi, abandi bakaba inkomere, bamwe bakanahakura ubumuga budakira, kuko nk’uwo iyo agenda yitonze aba yabonye umwana mbere agahita ahagarara.

Yaboneyeho no kwihanganisha umuryango wagize ibyago, asaba ababyeyi gukurikirana imigerere ku mashuri n’imitahire y’abana babo, avuga ko bidakwiye ko umwana w’imyaka 4 y’amavuko agenda mu muhanda wa kaburimbo wenyine nta muntu mukuru bari kumwe, ngo agiye cyangwa avuye ku ishuri, kuko imodoka ziba zigenda cyane, abana bafite ibyago byinshi byo kugongwa na zo, cyane ko baba bataramenyera kugenda mu muhanda nk’uwo wa kaburimbo ukoreshwa n’imodoka nyinshi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU