Mu Karere ka Muhanga umugabo witwa NKUBIRI yasanzwe mu mugozi amanitse yashizemo umwuka, bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru Umurunga wamenye ni uko umugore wa nyakwigendera ubwo yavaga guhinga mu masaha ya Saa Saba z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024 yasanze umugabo we amanitse mu mugozi yapfuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamasheke, Akagari ka Rwigerero, Umurenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko nyakwigendera yari afite uburwayi bwo mu mutwe ariko bwageraga igihe bugasa n’ubukize ku buryo utamenya ko afite icyo kibazo, agakora bisanzwe nk’abandi bantu bazima.
Ibi ni byo bamwe bashingiraho bavuga ko nyakwigendera yaba yiyahuye n’ubwo nta kimenyetso runaka yasize kigaragaza ko yiyahuye.
Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro NIYONZIMA Gustave ngo atubwire niba amakuru y’urupfu rw’uyu nyakwigendera yayamenye ariko dusanga ari mu muhanda, atubwira ko aza kutuvugisha gusa kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru yari atarabasha kudusubiza.
Ku rundi ruhande ariko amakuru yizewe Umurunga wamenye ni uko inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zageze aho nyakwigendera yaguye ndetse abo mu muryango we bandika bemera ko umuntu wabo yiyahuye nta kindi kibazo bakurikirana.
Biteganyijwe ko nyakwigendera azashyingurwa ku munsi w’ejo tariki ya 17 Ukwakira 2024
Nyakwigendera asize umugore n’abana.
NIYISENGWA Gilbert Umurunga.com I Muhanga