Wednesday, October 16, 2024
spot_img

Latest Posts

Incamake y’ibyaranze ubuzima bwa Amb (Rtd) Dr Karemera wasezeweho bwanyuma

Kuri uyu wa uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, habayeho umuhango wo gusezeraho bwa nyuma, Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana azize uburwayi bwa ‘cancer’ yari amaranye imyaka 13.

Amb (Rtd) Dr Karemera, yasezeweho mu cyubahiro, avugwa ubutwari bwamuranze mu buzima bwe n’uko yitangiye Igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’abarimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, inshuti n’abavandimwe, abakoranye nawe ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu.

Perezida Kagame, agaruka ku butwari bwaranze Amb (Rtd) Dr Karemera, yavuze ko yaharaniye ko Abanyarwanda bagira igihugu cya bose kandi akaba ari iby’agaciro kuba atabarutse yarabigezeho.

Ati: “Nubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare. Birahari adusize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga. Igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi. Ni ubuzima rero niko bigenda ni uko nk’abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, ariko ntitubimenyera kandi birumvikana nk’abantu ntabwo twabimenyera.”

Ibyaranze ubuzima bwa Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera muri make

Ku wa 20 Gicurasi 1954, nibwo Amb (Rtd) Dr Karemera yabonye izuba, ubwo yavukiraga mu Karere ka Kayonza i Mukarange, kuri Barnabas Kayihaya na Berthe Nyirashaza.

Ubwo Amb (Rtd) Dr Karemera yari afite imyaka 8 y’amavuko, umuryango we wahungiye muri Uganda, ahitwa Nyakivara.

Aha niho yaje gutangirira amashuri, mu ishuri ribanza rya Gashorwa aratsinda akomereza mu mashuri yisumbuye ahitwa Kitunga ahiga icyiciro rusange, atsinda neza bimuha gukomereza icyicyiro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Kororo aho yize ishami rya (PCB) Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima.

Nyuma y’aho yahise akomereza muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda aho yize Ubuvuzi ‘Human Medicine’, asoje ahita yerekeza mu gihugu cya Kenya, aho yakoze mu bitaro bitandukanye.

Mu 1986 yagarutse muri Uganda, yinjira mu gisirikare cyarwanye intambara yatumye Uganda yibohora.

Yashakanye na Anne Numutali mu 1987, babyarana abana 7, bakaba bafite n’abuzukuru 4.

Amb (Rtd) Dr Karemera, mu 1990 ubwo yari afite ipeti rya Captain, yinjiranye ishyamba n’abandi Banyarwanda bari biyemeje kubohora igihugu, nyuma y’imyaka 4 babigezeho kuko mu 1994 bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi banabohora u Rwanda.

Amb (Rtd) Dr Karemera, yakomeje gukorera igihugu aho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Uburezi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, aba Umusenateri ndetse yanabaye mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU