Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umuherwe Elon Musk aranugwa nugwa mu gushora akayabo ngo bahirike Perezida

Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela yijunditse umugwizatunga umujejeta faranga Elon Musk kuba yarashoye akayabo k’arenga miliyari imwe y’amadolari ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ngo ashyire iherezo ku butegetsi bwe.

Mu gihe muri Venezuela habaye imyigaragambyo ikomeye nyuma y’amatora yo muri Nyakanga 2024, Maduro yahamije ko Elon Musk ari we wari ubyihishe inyuma.

Muri ayo matora intsinzi yari yegukanywe na Nicolas Maduro, ku majwi 51.2 %, ngo ni ibintu bitanyuze Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho zanihutiye guhita zibitera utwatsi, zishinja Maduro, wayoboye iki gihugu kuba yaribye amajwe, aho bavugaga ko intsinzi yari iya Edmundo Gonzalez bahatanaga.

Maduro uhamya ko afite ikimenyetso simusiga y’ibyo avuga, yahamije ko iyo miliyari y’amadolari yakwirakwizwaga n’umugore wa Musk, Maria Corina Machado, ari we wakwirakwizaga iyi nkunga ayiha abatavuga rumwe na Perezida ngo bamuhirike.

Maduro udacana uwaka na Musk, ahamya ko Leta Zunze ubumwe za Amerika nazo zitamureba ryiza kuko zihora zimuca ruhinga nyuma ngo zimukure ku butegetsi amazeho imyaka 11.

Nyuma y’aya matora aba bagabo bombi bateranye amagambo aho Musk yahamije ko Maduro yibye amajwi, naho Maduro agahamya ko Musk ari umwanzi witwikira ikoranabuhanga agaharabika uwo adashaka.

Ibihugu byo mu Burasirazuba bw’isi birangajwe imbere na Leta Zunze ubumwe za Amerika, bayakunze kugaragaza ko Maduro w’imyaka 61, atari umuyobozi ubereye Venezuela, aho basanga Juan Guaido, urwanya ubutegetsi ari we wari ukwiye kuba aramutswa igihugu.

Ibi bije mu gihe uyu muherwe, Elon Musk, atigeze aca ku ruhande avuga ko azagira uruhare mu guhirika ku butegetsi umukuru w’igihugu wese uzitambika cyangwa akagerageza gukoma mu nkokora ishoramari rye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!