Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Hotel Muhabura yafunze amarembo nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro/ AMAFOTO

Nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Mbere taliki 14 Ukwakira 2024, inkongi y’umuriro yibasiye Hotel ya Muhabura iherereye mu Mujyi wa Musanze, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko ibikorwa byayo bibaye bihagaritswe by’agateganyo.

Iyi Hotel ya Muhabura yadutsemo inkongi ahagana saa yine z’ijoro. Iyi nkongi yaje guhoshwa ahagana saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki 15 nyuma y’ubutabazi bwakozwe n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda.

Iyo nkongi yibasiye inyubako irimo igikoni, inzu bariramo (restaurant), igice gifatirwamo ibinyobwa (bar) n’ububiko bwa Hotel. Ibyari muri ibyo bice byibasiwe n’inkongi, byose byahiye birakongoka ariko amacumbi nta kibazo yagize ndetse nta wishwe cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka.

Icyeteye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana, nk’uko byatangajwe n’ubu bwa Hotel ya Muhabura.

Bwavuze ko imirimo ya Hotel yo kwakira abantu yabaye ihagaze, ndetse izasubukurwa hamaze gusanwa ibyangiritse.

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe ibikorwa byo gusana ibyangirikiye muri iyi Hotel bizatangirira, n’umubare w’amafaranga bizatwara.

Hotel Muhabura iherereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Rwebeya. Ni Hotel y’amateka kuko ari yo ya mbere yubatswe i Musanze mu mwaka wa 1954.

https://youtu.be/6joBY0jA49Q?si=TT4jXYNpNj_MkGci

Iyi Hotel yatangiye ari iy’umunyamahanga w’Umubiligi, mu 1968 igurwa n’Umunyarwanda witwa Rusingizandekwe Otto mu. Icyo gihe yitwsga Hotel MIMOSA mbere y’uko uwo Munyarwanda ayihindurira izina ikitwa Muhabura.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!