Tuesday, October 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Mozambique: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyo Komisiyo y’amatora iri gutangaza

Muri Mozambique, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bamaganye inenge bavuga ko zagaragaye mu bikorwa byo kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora yari akomatanije ay’Umukuru w’igihugu n’Abadepite, bakoze ku wa Gatatu taliki 09 Ukwakira 2024.

Abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bemeza ko bibwe amajwi, bashingiye ku kuba ngo mu biro bimwe na bimwe byabaruriwemo amajwi, nta ndorerezi zabo zari zihari.

Ku Cyumweru taliki 13 Ukwakira 2024, Komisiyo y’amatora yatangaje iby’ibanze byavuye muri ayo matora igaragaza ko umukandida Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ariwe uri imbere n’amajwi 54%, akurikiwe n’umukandida wigenga Venancio Mondlane n’amajwi 34 %.

Umukandida Ossufo Momade w’ishyaka Renamo riri ku isonga mu kutavuga rumwe n’ubutegetsi we ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 9%.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!