Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Hatangajwe aho ikirunga cya Nyamulagira kirimo kuruka cyerekeza

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya, OVG, bwatangaje ko ikirunga cya Nyamulagira kirimo kuruka mu ishyamba ry’ibirunga.

Abaturage batuye mu bice bya Masisi na Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko batangiye kubona umuriro mwinshi, ku wa 12 Ukwakira 2024.

Umuyobozi wa OVG, Prof Charles Balagizi, yabwiye ibinyamakuru byo muri RD Congo ko iruka rya Nyamulagira ririmo kuba kandi hari igikoma cyaka umuriro kirimo kumanuka mu kirunga kirimo gutemba cyerekeza mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’ikirunga hamwe no mu mu Burengerazuba bw’Amajyepfo.

Ni mu gihe hashize iminsi bivugwa ko abakozi b’iki kigo gishinzwe igenzura ry’ibirunga bamaze igihe mu bikorwa by’imyigaragambyo kubera kudahembwa.

Prof Charles Balagizi avuga ko amafoto y’icyogajuguru agaragaza ko inzira eshatu zirimo kunyuramo igikoma gisohoka mu birunga kigatemba kimaze kugenda ibirometero birindwi.

Yagize ati: “Kuva tariki ya 13 Ukwakira 2024 ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, kuri Nyamulagira hagaragaye urumuri rwinshi hejuru y’ikirunga ruterwa n’iruka ry’ikirunga.”

Iki kirunga cyaherukaga kuruka muri Werurwe umwaka ushize, gusa iruka ryacyo ntacyo rihungabanyaho abaturage kuko kiruka mu ishyamba ry’ibirunga.

Icyakora Nyamulagira yegeranye n’ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka muri Gicurasi 2021 gihitana abantu 32 ndetse gisenya amazu mu nzira zanyuzemo igikoma cy’amazuku.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!