Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ifuni

Mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umugabo witwa Muhawenimana Claude w’imyaka 34 y’amavuko, watawe muri yombi akekwaho kwica umugore we witwaga Munezero w’imyaka 24 y’amavuko amukubise ifuni.

Umuturanyi w’uyu muryango yavuze ko Muhawenimana yabanaga n’umugore we Munezero mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bakabana mu makimbirane kuko umugore yashinjaga umugabo we kumuca inyuma, kwaya umutungo w’urugo awujyana mu ndaya n’ubusinzi bukabije.

Yagize ati: “Kuri iki cyumweru mu ma saa saba z’amanywa umugabo yatashye yasinze, umugore amusabye amafaranga yo guhaha, umugabo amusibiza ko ntayo yamuha.”

Akomeza agira ati: “Batangiye gushyamirana, umugabo atangira kumuhondagura, kuko atari yakinze umugore asohoka yiruka, umugabo amwirukaho n’ifuni. Bageze nko muri metero 20 umugabo arayimukubita umugore agwa aho.”

Akomeza avuga ko abaturage bahise bafata uwo mugabo bakamushyikiriza RIB, ndetse ngo uwo mugabo yari asanzwe afatwa nk’igihazi, bakaba batewe agahinda n’iri hohoterwa rikabije uyu mugore yakorewe rikagera n’aho rimuviramo urupfu.

Umuganwa Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemereye itangazamakuru ko ibi byabayeho, avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bahise bagera aho byabereye, ukekwa agatabwa muri yombi.

Yagize ati: “Ni byo, byabaye, ukekwa atabwa muri yombi, ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano dutanga ihumure.”

Yaboneyeho no kugira inama abaturage yo kwirinda kugirana amakimbirane, kuko ashobora kubaviramo ingaruka zirimo no kwamburana ubuzima, abasaba kujya bakemura ibibazo bafitanye mu mahoro.

Uyu mugabo na nyakwigendera bari bafitanye abana babiri.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!