Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umwarimu arakekwaho kwiba imodoka

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana haravugwa inkuru y’umwarimu wigisha mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA, watawe muri yombi akekwaho kwiba imodoka.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko hashize ibyumweru bibiri, uwitwa Gatarayiha Marcel wigishaga mu ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA afunzwe.

Bamwe mu bakoranaga nawe, babwiye itangazamakuru ko uriya mwarimu yari afite indangamuntu maze arayita biba ngombwa ko ashaka indi.

Bivugwa ko avuga ko yaje kubaruza iyo ndangamuntu ku modoka bivugwa ko yibwe, ari nabwo yaje gutabwa muri yombi arafungwa.

Gatarayiha rero yaje kurekurwa by’agateganyo ariko ategekwa ko azajya yitaba Ubutabera, gusa ibyo ntiyabyubahirije, maze RIB imusanga kuri iryo shuri ry’ababyeyi rya ESPANYA ari naho yari asanzwe akora iramufunga.

Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye itangazamakuru ko inzego z’ubugenzacyaha mu karere ayoboye zidafite uriya mwarimu gusa ataboneka ku kazi.

Ntazinda Erasme, yagize ati: “Turakomeza gushakisha amakuru dukurikirane, cyereka niba yaratawe muri yombi n’ubugenzacyaha bwo mu kandi karere butari Nyanza.”

Andi makuru avuga ko uriya mwarimu ukekwaho ubujura yaba yaratawe muri yombi na RIB ikorera mu Mujyi wa Kigali.

Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko bagerageje kuvugisha Umuvugizi wa RIB mu Rwanda ariko ntibibashobokere.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!