Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Meya yanze gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye, none yahawe igihe ntarengwa cyo kubikora

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yandikiwe na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yibutswa ko agomba gushyira mu bikorwa umwanzuro imaze igihe yaramugejejeho wo gusubiza mu kazi uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo wirukanwe arengana.

Iyi Komisiyo yandikiye Meya Judith Mukanyirigira, ku wa 07 Ukwakira 2024, imusaba gusubiza Gitifu Froduald Ndagijimana.

Ni mu gihe muri Mata 2024, ari bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwirukanye mu kazi Ndagijimana n’abandi bayobozi batandukanye bashinjwaga amakosa atandukanye.

Icyo gihe Meya Mukanyirigira yasobanuye ko Ndagijimana na bagenzi be birukanwe bazira kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.

Ati: “Ubu twarebye abakozi basanzwe bafite ubumenyi mu byo bariya bakoraga ngo babe babikora by’agateganyo kugira ngo serivisi batangaga zikomeze zihabwe abaturage, kandi turihutisha no gushaka abakozi bashya basimbura bariya muri izo nshingano.”

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko Ndagijimana yashinjwaga kujya muri ’système’ y’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) agahindura imyirondoro y’umwe mu bana yarimo ikosorwa.

Amakuru akomeza avuga ko Meya Mukanyirigira atigeza agaragaza imyirondoro y’uwo mwana wahinduriwe amazina.

NPSC yandikiye ibaruwa Meya Mukanyirigira, imusaba gusubiza Ndagijimana mu kazi kuko byagaragaye ko atari we wahinduye imyirondoro ivugwa. Iyi baruwa ikurikira indi baruwa iyi Komisiyo yandikiye uriya muyobozi gusa bikarangira yanze gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

NPSC yandikiye Meya Mukanyirigira igira iti: “Madamu muyobozi, mpereye ku ibaruwa no 2327/HRMC/24 yo ku wa 02/09/2024 Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta yabandikiye ibasaba gukuraho igihano cyo kwirukana mu kazi Bwana Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo kubera ko atari we wahinduye amazina y’umwana ahubwo akaba yarahinduwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge, nk’uko byemejwe na NIDA ku itariki ya 06 Ugushyingo 2023.”

NPSC ikomeze igira iti: “(…) maze kubona ko umwanzuro mwashyikirijwe utarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu, mbandikiye mbasaba gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Komisiyo wavuzwe haruguru, kandi mbasaba kuyimenyesha ishyirwa mu bikorwa ryawo mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye igihe muboneye iyi baruwa.”

Abarimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, uw’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bamenyeshejwe umwanzuro usaba Meya wa Rulindo gusubiza mu kazi Gitifu yirukanye.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko kugeza saa mbili za mugitondo cyo ku wa Gatandatu taliki 12 Ukwakira 2024, Meya Mukanyirigira ntiyari yagasubije mu kazi Ndagijimana.

Andi makuru avugwa ni uko muri Mata ubwo uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa yahagarikwaga burundu, yari amaze ukwezi kumwe agaruwe mu kazi bijyanye no kuba nanone ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwari bwaramuhagaritse by’agateganyo na bwo bikaba ngombwa ko hitabazwa imbaraga za NPSC.

Ndagijimana yari yarahagaritswe ubwo yafungwaga umwaka ushize mu Ugushyingo, ku mpamvu na zo z’amaherere.

Andi makuru ni uko uyu muyobozi nanone yigeze kuregwa mu rukiko na Meya wa Rulindo, gusinya amafishi y’ingurane z’abaturage, bangirijwe imitungo ubwo hakorwaga umuhanda wakozeho n’abayobozi benshi mu karere, gusa birangira ubushinjacyaha bubuze aho bwahera bumukurikirana.

Bwiza dukesha iyi nkuru bavuga ko yagerageje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bubivugaho ntibyabashobokera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!