Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Iran yohereje toni 3 z’ibikoresho by’ubuvuzi byihutirwa muri Liban

Sosiyete ya ‘Red Crescent’ ya Iran yatangaje ko imfashanyo ya kane yoherejwe muri Liban irimo n’ibikoresho by’ubuvuzi byihutirwa  byamaze kugera muri Liban.

Babak mohamoudi, umuyobozi muri iyi sosiyete, yabwiye itangazamakuru rya leta ko imfashanyo yoherejwe muri Liban igizwe n’imiti harimo n’iy’abana.

Uyu muyobozi yemeje kandi iby’itangazo ryabanje rivuga ko iyi sosiyete ya ‘Red Crescent’ igiye kubaka ibitaro hafi y’umupaka wa Liban na Siriya, nyuma yuko mu cyumweru gishize igisirikare cya Israel cyateye ibisasu ku bitaro byacyo. Ibitaro bishya bizubakwa muri kilometero 40, uvuye ku bitaro Israel yibasiye.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko iyi sosiyete ya ‘Red Crescent’ ya Iran izoherereza abakozi 11 bavuye muri Iran b’abatabazi muri Liban mu minsi mike iri imbere.

Ku wa gatandatu, umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Iran akaba n’uwahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere, Mohammad Bagher Ghalibaf, yerekeje i Beirut muri Liban ndetse anasura ahabereye igitero cy’indege cya Israel.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!