Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Iran: Umwe mu basirikare bizerwaga muri Iran basanze ari intasi ya Israel

Nyuma y’uko bitangiye kuvugwa ko General Esmail Qaani wayoboraga umutwe karahabutaka wa Quds Force wo muri Iran ari intasi y’urwego rw’ubutasi rwa Israel, Mossad, byateje impagarara.

Mu Cyumweru gishize nibwo inkuru y’uyu mugabo yatangiye kugarukwaho, ubwo Israel yicaga umuyobozi wa Hezbollah, Hashem Safieddine kandi yicirwa aho yari guhurira na General Esmail Quaani, mu Majyepfo ya Liban.

Ni mu gihe ibisa n’amayobera byabaye, General Quaani ubwo yasubikaga inama yari guhuriramo na Hashem Safieddine, nyamara Safieddine we yari yageze aho yagombaga kubera. Icyo gihe amaze kumuhakanira, indege za Israel zahise zimusukaho ibisasu aricwa.

Si ibyo, kuko Sayyed Hassan Nasrallah wayoboraga Hezbollah, nawe yishwe amaze kuvugana na General Quaani mu Cyumweru cya mbere Israel itangije intambara kuri Hezbollah.

Mbere y’uko ibyo biba kandi umuyobozi w’umutwe wa Hamas, Ismail Haniyeh nawe yiciwe i Tehran aturikijwe na bombe yari kuburiri yarayeho, nyamara General Quaani Qaani niwe wari ushinzwe kugenzura aho Haniyeh yari kurara.

Guhera mu Cyumweru cyashize ubwo Hashem Safieddine yicwaga, General Quaani nawe yahise abura ku itumanaho rwose haba muri Tehran no muri Beirut, batangira gukeka ko yaba yarishwe.

Ni mu gihe Ibinyamakuru birimo The Sun, Jerusalem Post n’ibindi, byaje gutangaza amakuru avuga ko uyu General ari guhatwa ibibazo na Iran bakeka ko ari intasi ya Israel, akaba ari we uri inyuma yo kwicwa kw’abayobozi hafi ya bose ba Hezbollah.

General Quaani ntabwo ari ari umuntu ubonetse wese, kuko ayobora umwe mu mitwe itanu y’igisirikare cya Iran gishinzwe kurinda impinduramatwara muri icyo gihugu ‘Islamic Revolutionary Guard Corps.’

Ikindi kandi yayoboraga umutwe witwa ‘Quds Force’ ushinzwe ubutasi no gutegura ibitero mu mahanga no gufasha imitwe yose ifashwa na Iran irimo; Hezbollah, Hamas, Houthis n’indi myinshi.

Yageze mu buyobozi bw’uyu mutwe guhera mu 2020 asimbuye Gyen Qassem Soleimani wari umaze kwivuganwa n’Abanyamerika.

Iyi ni inkuru rero yateje impagarara muri Iran, cyane ko bari mu ihangana rikomeye na Israel biteguye ko isaha n’isaha yabavunderezaho ibisasu bya misile ibishyura ibyo baheruka kuyisukaho.

Nyamara imitwe ifashwa na Iran ntiyorohewe mu ntambara na ihanganyo na Israel haba muri Gaza, Libani yewe no muri Yemen.

Ni mu gihe yaba i Tel Aviv ndetse n’i Tehran ntacyo baravuga kuri iyi nkuru yateje impagarara.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!