Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Iran ishobora kwikiza Israel ikoresheje intwaro za kirimbuzi

Mu gihe Israel, yakora igisa nko kwihimura kuri Iran iherutse kurasa muri Israel ibisasu bigera kuri 180, Iran nayo iri kwitegura kuba yahita isubiza icyo gitero, ikarasa ku bubiko bwa peteroli  muri Israel ariko by’umwihariko ikaba yanarasa ku ntwaro za kirimbuzi zitunzwe na Israel.

Israel yamaze gusezeranya ko ntakabuza izarasa kuri Iran, mu rwego rwo kuyihimuraho kubera igitero iherutse kuyigabaho. Icyakora ntago inzego z’ubutegetsi muri Israel ziremeranya ku buryo zizarasa kuri Iran, gusa ngo Israel nijya kubikora izihanukira.

Gusa bimwe biri gutekerezwaho ni ukurasa ku buyobozi bukuru bwa Iran, kurasa ku nganda zikekwaho gutunganyiriza Iran intwaro za kirimbuzi ndetse n’ububiko bw’intwaro n’amariba ya peteroli Iran itunze.

Mu gihe Israel yarasa kuri kimwe muri ibi bikorwaremezo, Iran nayo yiteguye guhita irasa kuri Israel. Russia today ivuga ko Iran izihimura bitewe nuko Israel izaba yarashe kuri icyo gihugu.

Mu gihe Israel yarasa ku nganda zikora ibitwaro bya kirimbuzi bya iran, icyo gihugu nacyo kiri gutegura uburyo bwo guhita kirasa ku bubiko bw’ibitwaro bya kirimbuzi bya Israel, ibi bishobora gushyira isi mu kangaratete.

Israel ntiremera ko itunze izi ntwaro, icyakora ni ibanga rizwi na bose ko iki gihugu gitunze izirenga 300. Bivugwa ko Iran nayo yaba yaramaze kubona ubushobozi bwo gukora ibi bitwaro ndetse ko magingo aya iri gukora ibigera ku 10.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!