Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Umugabo yapfuye bitunguranye hatungwa agatoki inzoga yitwa icyuma

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’urupfu rutunguranye rw’uwitwa Jean Pierre Karimunda w’imyaka 46 y’amavuko, bikekwa ko yaba yishwe n’inzoga yitwa icyuma, yanywereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rwasa iherereye mu Murenge wa Rangiro mu Kagari ka Gakenke.

Nyakwigendera yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 10 Ukwakira 2024, yari atuye mu Murenge wa Rangiro, Akagari ka Banda ho mu Mudugudu wa Gasumo.

Umuturanyi wa nyakwigendera yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari asanzwe avugwaho ubusinzi bukabije, akaba yanywaga ibiyoga bitujuje ubuziranenge birimo ibyitwa icyuma umuntu anywa agasinda nta ntege, ameze nk’uwangiritse mu mutwe.

Yagize ati: “Yari yanywereye nko mu bilometero bibiri uvuye iwe, agera iwe mu ma saa tanu z’ijoro. Araryama, bigeze mu ma saa cyenda z’urukerera atangira kuvuga ko yumva mu nda hamurya, hatarashira iminota 5 atangira kuruka, mu kanya gato atangira kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru.”

Akomeza avuga ko umugore yahamagaye umumotari ngo amumujyanire kwa muganga, umumotari ahageze abonye uko ameze ababwira ko atashobora kujya kuri moto.

Umugore wa nyakwigendera ngo yahise ashakisha uburyo yabona ingobyi n’abahetsi bamujyana kwa muganga, akiyishakisha bamuhamagara bamubwira ko yamaze kwitaba Imana.

Bongeyeho ko nubwo yagiraga urugomo rukabije iyo yamaraga gusinda, atari akirwana mu rugo kuko yigeze kugira igihe cy’amakimbirane n’umugore we, bigera n’igihe umugore yahukana, ariko hari hashize umwaka nta kibazo bagirana.

Gitifu w’Umurenge wa Rangiro, Munezero Ivan, yabwiye itangazamakuru ko avuga ko ashobora kuba hari n’ubundi burwayi yagendanaga butari buzwi, ariko ko kariya gace bakunze kunywa ibiyoga bitujuje ubuziranenge n’ibyo byitwa icyuma birimo, kandi akaba yari yasinze bikabije ari yo mpamvu haketswe ibyo biyoga.

Yagize ati: “Nyuma yo kugenzura bihagije mu baturanyi, twaketse ibyo biyoga, kuko nta kindi twabonaga yaba yazize, hafatwa umwanzuro ko ashyingurwa, nta kindi.”

Gitifu Munezero yaboneyeho no kwihanganisha umuryango wabuze uwawo asaba abaturage kwirinda ibyo biyoga bibi baba batazi n’aho byakorewe n’ibyo bikozemo, bitagira ikindi bibamarira uretse kubangiriza ubuzima.

Nyakwigendera Karimunda asize umugore n’abana batanu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!