Wednesday, October 16, 2024
spot_img

Latest Posts

Uwabaye minisitiri w’uburezi Dr.Karemera Joseph yapfuye

Col(Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye.

Amakuru avuga ko urupfu rwa Col(Rtd) Dr.Joseph Karemera rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 11 Ukwakira 2024.

Col(Rtd) Dr.Joseph Karemera ni umwe mu bashinze Umuryango FPR-Inkotanyi

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Col(Rtd) Dr.Joseph Karemera yatanze umusanzu ukomeye mu buvuzi kuko ari mubitaga ku barwayi n’abakomerekeye ku rugamba.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora igihugu,Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi.

Col(Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’Ubuzima,umwanya yamazeho imyaka itanu.

Mu 1999 ,Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yagizwe Minisitiri w’Uburezi,,asimbuye Ngirabanzi Laurien, nawe aza gukorerwa mu ngata na Emmanuel Mudidi.

Mu nshingano bitandukanye yagiye anyuramo , Col(Rtd) Dr Joseph Karemera yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, ndetse yanabaye Senateri.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU