Uwabaye Umuyobozi wa Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC na Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, Colonel (Rtd) Joseph Karemera, yitabye Imana.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 11 Ukwakira 2024.
Nyakwigendera, Col. (Rtd) Dr Karemera ukomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, yahoze mu ngabo za RPA aho yari ashinzwe ubuvuzi, yabaye Minisitiri wa Mbere w’Ubuzima w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Col. (Rtd) Dr Karemera, ni umwe mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi, ndetse mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, yatanze umusanzu ukomeye wo kuvura abarwayi n’abakomerekeye ku rugamba.
Col. (Rtd) Dr Karemera, yabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1999, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ndetse yanabaye Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Col. (Rtd) Karemera, yibukirwa ku myanzuro ikomeye yafataga ubwo yari Minisitiri w’Uburezi.
Yavuze ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri, icyo gihe yirukanye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse agaca abanyeshuri mu bigo akanabahagarika imyaka myinshi, ibiri, itatu cyangwa irenga abaziza gukopera ibizamini.
Yigeze no gufata icyemezo cyo gutesha agaciro zimwe mu mpamyabumenyi z’amashuri yisumbuye zari zaramaze kwemezwa no gusohoka, asaba ko zigarurwa zigacibwa.
Itangazamakuru rigeze kumubaza niba nta mpungenge afite ku bwo guca izo mpambyabumenyi zirimo n’iz’abana b’abayobozi bakomeye n’abasirikare nkawe, icyo gihe yasubije agira ati: “Ufite intare nayiziture.”