Friday, October 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi:Uwasenyeye mudugudu kuko amuburiza umwana kuva mu ishuri yatawe muri yombi

Mu mudugudu wa Rebero, mu kagali ka Mpinga, mu murenge wa Gikundamvura ho mu karere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umugabo washyikirijwe RIB, nyuma yo kubomora urugi rwa mudugudu nyuma yo kwanga ko umwana we ava mu ishuri ngo amufashe guhinga.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere taliki 07 Ukwakira 2024, ubwo Hafashimana Wellars w’imyaka 40, n’abana 6, nyuma y’uko uyu mugabo ngo ahuye na mudugudu wa Rebero, Subwigano Daniel, maze akamubwira ko umwana we arimo kumunanira yanga kureka ishuri ngo ayoboke isuka, maze mudugudu akamutera utwatsi amwumvisha ko umwana we ari mu kuri adakwiye kureka ishuri.

Ibi mudugudu yamubwiye ngo ntibyamunyuze kumva mudugudu atamushyigikiye, saa moya n’igice z’umugoroba, yaramututse, mudugudu aramuhunga, undi aramukurikirana amufata mu ijosi, abaturage barahurura bafata uyu mugabo, mudugudu ngo yarakomeje yigira aho yari agiye, azi ko byarangiye, naho ngo nyamugabo yagiye mu rugo gufata ishoka, ngo yarayizanye agera iwe(kwa mudugudu) umugore wa mudugudu ari mu gikari, Hafashimana ngo yahise atangira kwasa urugi rw’inzu ya mudugudu, umugore ngo yagize ngo ni amashanyarazi atwitse, arebye asanga ni Wellars.

Uyu mugabo ngo yahise yirukankana umugore wa mudugudu ashaka kumutema, undi akizwa n’amaguru, abaturage baramutabara bahita bafata uyu mugabo bamushyikiriza RIB.

Mbere gato, ku cyumweru, taliki 6 Ukwakira 2024, umwana wa Hafashimana w’imyaka 17 wiga mu wa mwaka wa 4 w’amashuri abanza,yari yagiye kuganyira mudugudu amuregera se, amubwira ko amaze iminsi itatu amuraza ubusa, ngo kuko adashaka ko yiga, cyane ko abona ngo kwiga nta cyo bakora, cyane ko batarya badakora.

Uyu mugabo ngo si ubwa mbere yari agiye gukura umwana mu ishuri, kuko ngo namushiki w’uyu mwana, yamukuye mu ishuri ku myaka 16,ubwo yari ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, ngo ajye amufasha guhinga.

Mudugudu avuga ko uyu mugabo ubusanzwe nta n’imirimo agira, kandi ngo n’umugore we iyo amukomakomye ngo adakura abana mu ishuri amwuka inabi, akamuhondagura, kandi ngo asanzwe ari umunyarugomo, aho anisenyeraho inzu ngo akunde agurishe amabati anywe inzoga.

Mudugudu, asaba ubuyobozi bumukuriye kurinda no kurengera abana kuko ngo asanga ubuyobozi butabaye maso n’abandi bana bato yazatuma bata ishuri kuko ngo abakangisha kubicisha inzara nibatavamo ngo bamufashe guhingira rubanda.

Dukuzumuremyi Anne Marie, ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ikibazo cyagejejwe muri RIB, ati”Ikibazo twarakimenye, umugabo yashyikirijwe RIB, ari kubibazwa, umwana arimo kwiga. “

Yavuze ko kandi hakomeje gukorwa ubukangurambaga butandukanye ngo ababyeyi bafite imyitwarire nk’iyi bayireke.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU