Wednesday, October 16, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyaruguru:Ruswa y’ibihumbi 40 Fr ikoze k’umukozi w’Umurenge

Umukozi w’Umurenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa y’Umuturage ingana n’ibihumbi mirongo ine(40,000frw).

Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ko tariki ya 07 Ukwakira 2024 RIB yafunze umukozi ushinzwe imiturire n’ubutaka(Land manager) mu Murenge wa Ruheru witwa NTEZIRYAYO Jonathan w’imyaka 39 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ibi byabereye mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu kagari ka Kabere mu mudugudu w’Uwigisura.

Amakuru avuga ko akekwaho kwaka,akanakira ruswa y’amafaranga ibihumbi mirongo ine y’umuturage wari uyamuhaye amwizeza ko azamuha icyangombwa cyo kubaka.

Bamwe mu bakozi bakorana babwiye Itangazamakuru ko uriya mukozi w’Umurenge watawe muri yombi ko ashobora kuba yaratse iriya ruswa ahereye ku mafaranga ibihumbi ijana(100,000frw) hakabaho guharira(guterana impamaka),yemera ibihumbi mirongo itanu (50,000frw) baba bamuhaye ibihumbi mirongo ine (40,000frw) hasigara ibihumbi icumi (10,000frw.

Byari biteganyijwe ko andi mafaranga azatangwa uwo muturage aje gutwara icyangombwa ahita atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry, yemereye umuseke ko uriya mukozi afunze ndetse anavuga ibyaha akurikiranyweho Yagize ati:“Ibyaha akurikiranyweho ni ugusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa”.

Jonathan ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza, mu gihe dosiye igitunganywa kugirango yohererezwa ubushinjacyaha.

Ibyaha akekwaho biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite bihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ubihamijwe n’urukiko uhabwa igifungo kuva ku myaka Irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5,000,000frw) ariko atarenze miliyoni icumi (10,000,000frw).

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora ibyaha nkibi byo gusaba cyangwa kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite witwaje akazi ukora.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU