Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: RIB yashyikirijwe umwarimu ukekwaho gucuruza kanyanga

Mu mpera z’icyumweru gishize, uwitwa Ndahayo wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Shangasha, usanzwe ari umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shangasha, yatawe muri yombi akekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mwarimu yafashwe nta gihe kinini cyari giciyemo, muri ako gace hafatiwe undi mwarimu na we ukurikiranyweho gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Umwe muri bo yagize ati: “Ni ibintu bidasanzwe kubona bafata umwarimu ashinjwa gucuruza kanyanga hadashize amezi abiri bagafata undi.”

Gitifu w’Umurenge wa Shangasha, Mukankusi Marie Claire, yahamirije itangazamakuru ifatwa ry’uyu mwarimu.

Yagize ati: “Yafatanwe ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Ubu ari mu maboko ya RIB, ubundi yari amaze iminsi abicuruza rwihishwa rero hashakagwa ibimenyetso hakabaho no kumuganiriza rero muri iyi minsi nibwo yafatanwe icyo kiyobyabwenge turakurikirana tumushyikiriza inzego zibifitiye ububasha.”

Uyu mwarimu ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe bivugwa ko hari mugenzi we bigishanyaga ku kigo kimwe na we watawe muri yombi akekwaho icyaha nk’iki, dosiye ye ikaba iri gukurikiranwa mu Butabera.

Src: Igicumbinews

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!