Wednesday, October 16, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Umugabo yagwiriwe n’umwobo yacukuraga hitabazwa polisi

Mu Karere Rusizi haravugwa inkuru y’umugabo utaramenyekana imyirondoro ye, wagwiriwe n’umwobo wa metero 14 yacukuraga, bikaba ngombwa ko hitabazwa polisi.

Ibi byabaye mu gihe cya saa tatu z’igitondo cyo ku wa Kabiri taliki 08 Ukwakira 2024, bibera mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamashangi ho mu Mudugudu wa Mahoro.

Mpabwanayo Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi, yabwiye itangazamakuru ko ibi byago byabaye babimenye, bakitaza inzego zirimo polisi, kugira ngo ibafashe mu bikorwa byo kureba uko yakurwamo.

Yongeyeho ko imyirondoro ye utaramenyekana, anavuga ko atahita yemeza ko yitabye Imana.

Yagize ati: “Byabaye saa tatu n’iminota makumyabiri, imyirondoro ye ntabwo iramenyekana, izina bamuhimbaga ni Gasore. Yacukuraga umwobo w’amazi ageze kuri metero 14, twahise duhana amakuru n’inzego, ntabwo twahita twemeza niba ari muzima cyangwa yapfuye, turacyari mu bikorwa byo gukuramo itaka.”

Yanavuze ko uyu muturage yacukuraga umwobo wo ku nzu y’umuturage, ko hataramenyekana neza niba bafite ubwishingizi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU