Home AMAKURU Nyagatare: Abataramenyekana bibasiye abari ku irondo bica umwe bamukase umutwe
AMAKURU

Nyagatare: Abataramenyekana bibasiye abari ku irondo bica umwe bamukase umutwe

Mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’abantu bitwaje intwaro zirimo imihoro n’ibisongo bari bambaye imyenda ibahishe amasura, bibasiye abaturage bari ku irondo mu Murenge wa Karama, umwe ahasiga ubuzima abandi 11 barakomereka.

Ibi byabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo ku Cyumweru taliki 06 Ukwakira 2024, bibera mu Murenge wa Karama. Indi mirenge yo muri aka karere ivugwamo ibikorwa nk’ibi ni Umurenge wa Gatunda n’uwa Rukomo.

Umwe mu baturage bari aho mu Murenge wa Karama, aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Ijoro ryakeye haje abantu bitwaje imipanga, muziko irondo ryo rikora bisanzwe, ubwo baje abanyerondo bati muri bande? Umwe arabatorosha urumva ni we wabigendeyemo baramutemagura bamuca umutwe n’igihimba, abandi bagerageza gutabara bakajya batema umwe umwe.”

Polisi y’u Rwanda isubiza umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wari wayibajije niba ubu bugizi bwa nabi babuzi, ku rukuta rwa X yagize iti: “Muraho, aya makuru twayamenye, ababikoze barimo gushakishwa. Murakoze!”

Bivugwa ko mu bantu 12 bibasiwe umwe ari we wishwe akaswe umutwe n’igihimba ndetse akaba yaranashyinguwe, abandi bakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga ku Bitaro bikuru bya Gatunda biherereye mu Karere ka Nyagatare.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!