Tuesday, October 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyaridukiye abantu bahita bapfa

Mu Karere ka Muhanga ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koruta ( Coltan) cyagwiriye abantu babiri bahita bitaba Imana.

Ibi byabaye mu masaha ya Saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukwakira 2024.

Iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Karucura, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga.

Ubwo Umurunga twageraga ahabereye iyi mpanuka twasanze imibiri ya ba nyakwigendera imaze gukurwa muri icyo kirombe gusa ntitwabashije kubona bagenzi babo bakoranaga ngo batubwire uko byagenze.

Abahitanwe n’iki kirombe ni umugabo ndetse n’umusore uri mu kigero cy’imyaka makumyabiri.

Bigaragara ko iyi mpanuka yatewe n’ubutaka bworoshye bw’igishonyi bikubitiraho n’imvura iherutse kugwa muri aka gace bikaba intandaro yo kuriduka kw’aho hantu.

Ikirombe cyaridutse

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro NIYONZIMA Gustave, yemereye Umurunga aya makuru anihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

Yagize ati:” Icya mbere turihanganisha imiryango y’ababuze ababo.”

Abajijwe niba abakoraga ubu bucukuzi babukoraga mu buryo bwemewe, yagize ati:” Bari abakozi ba kampani yemewe n’aho bacukuraga haremewe, bari mu kazi kabo ka buri munsi, ibyabaye ni impanuka.”

Gusa yagiriye inama abakora ubucukuzi muri rusange ko bajya babukora bujuje ibisabwa, kuko byajya bigabanya impanuka.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru inzego z’umutekano zageze ahabereye impanuka, imibiri ya ba nyakwigendera ijyanwa ku bitaro bya Kabgayi ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Nta minsi ibiri ishize mu Murenge wa Nyarusange, uhana imbibi n’uyu wa Mushishiro naho ikirombe gihitanye abantu.

NIYISENGWA Gilbert Umurunga.com I Muhanga 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU