Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida Tshisekedi yigaragambirije mu Bufaransa

Mu gihugu cy’u Bufaransa haraturuka amakuru avuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yigaragambije kuri mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Perezida Tshisekedi ari i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoreshwa ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Iyi nama yanitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Emmanuel Macron yayoboye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iriya nama, ku wa Gatanu taliki 04 Ukwakira 2024. Ni mu gihe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki 05 Ukwakira habaye ibiganiro byo mu muhezo, byigaga ku bwumvikane ku buryo bushya bw’imikoranire y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byo mu muhezo na byo byayobowe na Perezida Emmanuel Macron.

Perezida Tshisekedi yanze kwitabira biriya biganiro mu rwego rwo kwigaragambya kuri Perezida Macron ku bwo kuba ubwo yatangizaga inama ya OIF yaranze kuvuga ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, nyamara iki gihugu ari cyo kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bifite abaturage benshi bakoresha ururimi rw’Igifaransa, nk’uko byatangajwe n’abarimo Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo, ACP.

Ku wa Gatatu, Perezida Macron yari aherutse kwamagana intambara ziri mu bice bitandukanye by’Isi, by’umwihariko iyo Israel irwanamo n’imitwe yo mu bihugu bya Palastine na Liban.

Si ubwa mbere abayobozi ba RD Congo bigaragambiriza mu nama ya OIF, kuko no mu Ugushyingo 2022 ubwo i Djerba muri Tunisie haberaga inama ya 18 y’uyu muryango, Jean-Michel Sama Lukonde wari Minisitiri w’Intebe wa RD Congo yanze kujya mu ifoto y’urwibutso y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bari bitabiriye iriya nama, ngo kuko yarimo Perezida Paul Kagame.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!