Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Macron yavuze impamvu yananiwe guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko yateganyaga guhuriza mu biganiro Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Antoine Felix Tshisekedi wa RD Congo, gusa birangira bimunaniye bitewe na Tshisekedi wivumbuye.

Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, ku wa Gatanu taliki 04 Ukwakira no ku wa Gatandatu taliki 05 Ukwakira 2024, bari mu Bufaransa, aho bari bitabiriye inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Bivugwa ko Tshisekedi yivumbuye agataha imirimo y’iyi nama itarangiye, mu rwego rwo kwigaragambya kuri Macron wanze kuvuga ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko amakuru aturuka i Paris abivuga.

Perezida Macron avuga ko mbere y’uko Tshisekedi ataha, yagerageje kumuhuza na mugenzi we w’u Rwanda, gusa birananirana.

Ati: “Ejo hashize namaze isaha n’igice nganira mu muhezo na Tshisekedi, muri iki gitondo namaranye indi saha n’igice na Perezida Kagame. Nk’u Bufaransa na Francophonie turacyifuza gukemura iki kibazo kiri kugira ingaruka cyane kuri RD Congo. Turamagana twivuye inyuma urugomo imitwe yitwaje intwaro ikora ku busugire bwa RD Congo.”

Perezida Macron yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na RD Congo ucyifashe nabi, gusa avuga ko ashimira Angola ikomeje gushyira imbaraga mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biba.

Ati: “Turasaba u Rwanda na RD Congo kugera ku masezerano, kandi Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bishyigikiye ziriya mbaraga zo ku rwego rw’akarere.”

Yangeyeho ko M23 imaze igihe irwana n’Ingabo za Leta ya RD Congo n’Ingabo z’u Rwanda zishinjwa kuyifasha bagomba gusubira inyuma, hanyuma RD Congo na yo igasenya umutwe wa FDLR umaze igihe uyifasha ku rugamba.

Akomeza avuga kandi ko n’ubwo bitakunze ko ahuza ba Perezida Kagame na Tshisekedi, imbaraga za buri ruhande zikenewe kugira ngo umusaruro uboneke.

Arongera ati: “Agahenge kariho karerekana ibimenyetso by’uko ibintu biri kuba byiza ugereranyije n’amezi yatambutse, ariko umwuka uracyari mubi.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU