Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’incamugongo ibika urupfu rw’umwe mu bantu babiri bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha.
Iyi nkuru ivugwa mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Nyabikire mu Mudugudu wa Kabeza, yumvikanye mu gitondo cyo ku wa Kane taliki 03 Ukwakira 2024.
Abaturage bari aho ibyo byabereye babwiye BTN ko hari umuntu wahaye abantu babiri ikiraka cyo gutunda amabuye bayakura imbere mu kirombe, noneho bakinjiramo kuyatoranya mu yandi, bagerageje gusohoka bayashyize ku gikoresho kizwi nk’ihene ikomirombe gihita kigwa umwe muri bo ahita apfa mu gihe undi yakomeretse bikabije.
Bagize bati: “Nyakwigendera ndetse n’uriya wakomeretse cyane bagiye muri kiriya kirombe nyuma yo guhabwa akazi ko gutunda amabuye bayakuyemo imbere n’umugabo noneho ubwo bageragezaga gusohoka hanze amabuye bayashyize ku ihene, ikirombe nibwo cyahise kibagwira.”
Undi na we yavuze ko icyo kirombe gishobora kuba cyaguye bitewe nuko itaka ryacyo ryari ryoroshye cyane kuko hari haherutse kugwa imvura nyinshi yahatoheje cyane.
Yagize ati: “Iki kirombe cyaguye bitewe nuko ubutaka bwacyo bwari butose cyane kuko imvura nyinshi iherutse kugwa inaha niyo nyirabayazana.”
Gitifu w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yahamije iby’aya makuru asobanura ko iki kirombe cyari gisanzwe gikoreshwa cyaguye ku buryo butunguranye, cyakora gishobora kuba cyaguye bitewe nuko ubutaka bwacyo bwari bworoshye, kuko muri ako gace hari haherutse kugwa imvura nyinshi.
Yagize ati: “Nibyo koko iki kirombe cyagwiriye abagabo babiri bari bagiyemo gushakamo amabuye noneho ubwo bageragezaga kuyasohokana hanze gihita kibagwira, umwe ahita apfa undi nawe akomereka bikabije.”
Gitifu Rugaravu yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, avuga ko uwakomeretse cyane ku maguru yahise yoherezwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga, ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Abaturage bo muri aka gace bakaba baboneyeho gusaba ubuyobozi bufite mu nshingano ibirombe bicukurwamo gushyiraho ingamba nshya zisaba ba nyirabyo kugira ubwishingizi bw’ababikoramo ndetse n’ubwirinzi bubafasha ku kwirinda ko hari uwahapfira ndetse no guhangana n’impanuka.