Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Amakuru mashya ataravuzwe ku bantu bivugwa ko bishwe n’umuceri

Hashize iminsi havugwa inkuru y’abaturage 26 bo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro mu Kagari ka Cyivugiza ho mu Mudugudu wa Musega, bivugwa ko bariye umuceri baguze kuri butike uhumanye nyuma bikabaviramo kurwara, ndetse binavugwa ko hari abantu babiri bapfuye bikekwa ko bazize uwo muceri bariye.

Hari andi makuru mashya agera ku itangazamakuru, atangwa n’abaturage bo muri uyu murenge mu Kagari ka Cyivugiza, bavuga ko barimo gutungurwa no kumva bavuga ko abantu bishwe n’umuceri bariye, mu gihe bo bavuga ko muri uwo Mudugudu wa Musega hari n’ingurube eshatu zipfushije nazo zahabagiwe bakazirya, bakibaza impamvu zo zitavugwa.

Amakuru avugwa kuri ubu, ni uko umucuruzi ucururiza kuri Santere ya Peru witwa Victory, ucuruza inyama zizwi nk’akabenzi hamwe n’Umukuru w’umudugudu witwa Mukamurinda bivugwa ko ari nawe wari ufite izo ngurube eshatu zapfuye, bafunzwe ubwo iri sanganya ryabaga muri uyu murenge wa Masoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Kabayiza Alcade, agaruka kuri aya makuru, yavuze ko ” izo ngurube koko zabazwe ariko zikabagirwa mu wundi mudugudu, akavugako ntaho zihuriye na bano bantu bariye umuceri dore ko anavuga ko izi ngurube zabanje gupimwa na Veterineri w’Umurenge.”

Gitifu abajijwe impamvu bafunze abafite aho bahurira n’ingurube, yabihakanye ariko avuga ko bagiye kubazwa, abajijwe niba ubu aba bantu bari mu rugo, avuga ko kugeza ubu ayo makuru ntayo azi niba bari mu rugo.

Src: Bwiza

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!