Saturday, October 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugore yariwe ibihumbi 600 RWF n’umukino w’amahirwe uzwi nk’Akadege ahita yiyahura

Umugore wo muri Kenya mu gace ka Kamega, yiyahuye nyuma yo kuribwa ibihumbi 60 by’amashilingi ya Kenya (KSH) angana n’ibuhumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (RWF) ku mukino w’amahirwe ukinirwa kuri telefone zigezweho za ‘smart phones’ na mudasobwa uzwi nk’Akadege (Aviator).

Amakuru avuga ko uyu mugore ayo mafaranga yari yayatse nk’inguzanyo mu kimina kugira ngo acuruze, yamara kuyabona agafata umwanzuro wo kuyashakamo inyungu za vuba ariko bikanga.

Uyu mugore yatangiye gukina uyu mukino w’amahirwe, bwa mbere abona 2000 KSH kandi yari yashoye 1000 KSH, nyuma arashyocyerwa yiyemeza gushora 10,000 KSH.

Yakomeje gukina Akadege kakamurya kagihaguruka kakikubita muri 1.00 inshuro nyinshi, akomeza gushora 10,000 KSH babihuha kugeza ariwe ibihumbi 60,000 KSH byose.

Uyu mugore akimara kubona ibimubayeho, ntiyashoboye kubyihanganira, yahise afata icyemezo cyo kugura umuti wica udukoko aruwunywa, birangira apfuye.

Kugeza magingo aya, harimo gushakishwa uko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!