Uwitwa Bimenyimana Alexis w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, arashakishwa nyuma gutera icyuma agakomeretsa umusore witwa Ndikumana Jonas bahimba Dani w’imyaka 31 y’amavuko bapfa umugore bombi bivugwa ko binjiye.
Uyu mugore utuye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge Nyabitekeri, avuga ko Ndikumana ari we wamubyariye abana be babiri mu gihe Bimenyimana na we avuga ko amukunda.
Biravugwa ko abashyamiranye basanzwe babarizwa mu gatsiko kiyise ‘Ibihazi’ gakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gukora ubujura.
Amakuru avuga uwitwa Ndikumana Jonas yatewe icyuma munsi y’umutima kubera ko yari yirirwanye n’uwo mugore banywera mu kabari kari kuri santere y’ubucuruzi ya Kabingo.
Bikiba umugore wari kumwe n’uwatewe icyuma yahise avuza induru uwateye icyuma ariruka, ni mu gihe uwagitewe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muyange.
Ngabonziza Principe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange, yatangaje ko ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi agishakishwa.
Yagize ati: “Urwo rugomo rwabayeho, uwarukoze aracyashakishwa uwarukorewe twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Muyange n’uwo mugore aba ari we ujya kumurwaza. Ibindi biri mu bugenzacyaha, dutegereje ikizavamo tukamenya neza icyo bapfaga nyacyo.”
Yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda urugomo, abagiranye ikibazo bakagikemura mu mahoro aho gucura imigambi ituma bashobora no kwamburana ubuzima.