Friday, January 10, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyabihu: Ikamyo yakoze impanuka igwira umunyonzi iramutsikamira

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 03 Ukwakira 2024, mu Murenge wa Mukamira mu muhanda Musanze-Rubavu habereye impanuka, aho ikamyo yari ipakiye umusenyi (garaviye) yagwiriye umunyonzi agahita apfa.

Iyo kamyo yaturukagaga mu gice cya Rubavu yerekeza i Nyabihu, yakase ikorose irenga umuhanda, igwira umusore ukora akazi ko gutwara ibintu n’abantu ku igare wo mu Murenge wa Jenda wari ku nkengero z’umuhanda asunika amata ku igare, ahita yitaba Imana.

Gitifu w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, yabwiye itangazamakuru ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku ivuriro rito rya Bigogwe (Centre médicalisé de Bigogwe).

Yagize ati: “Imwe muri zino kamyo nini zitwara umucanga, yamanukaga iva mu gice cya Rubavu igeze hano ku Mukamira igwira umunyonzi wo mu Murenge wa Jenda ahita yitaba Imana, umurambo uri muri Centre medicalisé ya Bigogwe, amakuru yisumbuye yatangwa n’ishami rya Polisi rihinzwe umutekano wo mu muhanda.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!