Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu 300 bari mu bwato bwarohamye mu Kivu, baburiwe irengero.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane taliki 03 Ukwakira 2024, ubwo ubwato bwavaga mu mujyi wa Minova muri Kivu y’Amajyepfo, bwarohamye bugeze mu mazi yo ku Kiyaga cya Kivu, hafi y’icyambu cya Kituku mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru.
Radio Okapi yavuze ko ubwo bwato bwahagurutse i Minova burimo abantu babarirwa muri 300.
Jean-Jacques Purusi, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko ubu bwato bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo.
Ati: “Ubwato bwavaga muri Minova bujya i Goma bwarohamiye mu kiyaga cya Kivu. Bwari butwaye abantu barenga 100, nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera kuri 30.”
Guverineri yakomeje avuga ko n’ubwo nta makuru ahamye bafite, bikekwa ko hari abaguye muri iyi mpanuka.