Saturday, October 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuturage w’i Nyamasheke yakubiswe n’inkuba

Umugore witwa Nyirangirimana Ephrasie w’imyaka 25 y’amavuko, wo mu Karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Ibi byabaye mu masaha ya Saa Cyenda z’umugoroba wo ku wa Kabiri taliki 01 Ukwakira 2024, bibera mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Raro ho mu Mudugudu wa Musasa.

Gitifu w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal, yahamije aya makuru, avuga ko uyu mugore yakubiswe n’inkuba, imukubitiye hanze y’urugo rwe.

Yagize ati: “Nibyo byabaye Saa Cyenda, yamukubiyiye hanze y’urugo rwe.”

Gitifu Cyimana yasabye abaturage ko igihe babonye imvura iguye, bagomba guhagarika imirimo bakoraga, bakajya kugama kandi bakirinda kugama munsi y’ibiti n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mbere y’uko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa, wahise ujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Ruheru.

Nyakwigendera asize umwana umwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!