Home AMAKURU Thailand – Video: Abanyeshuri 20 n’abarimu 3 bahiriye muri bus
AMAKURU

Thailand – Video: Abanyeshuri 20 n’abarimu 3 bahiriye muri bus

Agahinda kari kose ku miryango y’abanyeshuri n’abarimu baguye mu mpanuka ya bus yafashwe n’inkongi igakongoka yabaye kuri uyu wa Kabiri, taliki 01 Ukwakira 2024.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 02 Ukwakira, mu gihugu cya Thaïlande ni bwo bashyinguraga abantu 23, barimo abanyeshuri 20, n’abarimu 3, bapfiriye mu nkongi yafashe bus igakongoka.

Iyi mpanuka yabereye mu Majyaruguru y’umugi wa Bangkok, aho bus yagongaga bariyeri igahita itangira gushya, umushoferi ngo yahise anyura mu muryango agerageza gutoroka, gusa amakuru dukesha, AFP, bya biro ntaramakuru by’abafaransa ngo yamaze gutabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko iyi bus yari  ifunze, umuryango bari gukoresha bavamo ari uw’imbere gusa ngo  hakaba hari hatangiye gukongoka, abantu 23 barahiye bikomeye yemwe ngo no kugira ngo hamenyekane imiryango yabo hitabajwe DNA.

Iyi Bus ngo yari imwe muri 3 zatwaraga abanyeshuri bava mu kigo cya  Wat Khao Phraya Sangkharam berekeza mu ntara y’Amajyaruguru ya Uthai Thani, ubwo berekezaga mu rugendo shuri mu nzu ndangamurage mu Majyaruguru ya Bangkok.

Ababyeyi b’aba bana bari bashenguwe imitima ubwo bunamiraga abana babo bagiye bakiri batoya.

Ikigo cyashyizeho icyunamo cy’iminsi 5 mu rwego rwo guha icyubahiro ba nyakwigendera.

Abanyeshuri, abarimu n’abayobozi b’ikigo bari mu bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma ba nyakwigendera, mu gihe Leta yo yatangije iperereza ngo hamenyekanye nyirabayazana w’iyi mpanuka.

Thailand, ibarwa nk’igihugu cya kabiri gifite imihanda mibi cyane muri Asia, nyuma ya Nepal.

Nibura buri mwaka ngo habarurwa abantu bagera ku bihumbi myakumyabiri (20,000) baburira ubuzima bwabo muri iyi mihanda, ni ukuvuga abagera kuri 50 ku munsi.

 

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!