Thursday, November 7, 2024
spot_img

Latest Posts

Israel yanze uburyarya ivuga ko Guterres atazayikandagirira ku butaka

Israel Katz, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, yatangaje ko igihugu cyabo cyangiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, gukandagira ku butaka bwa Israel.

Impamvu yo gufatira iki cyemezo Guterres yaturutse ku kuba yamaganye bya nyirarubeshwa igitero cya misile umutwe udasanzwe w’Ingabo za Iran waraye ugabye muri Israel, nk’uko Minisitiri Katz yabitangaje.

Iran yatangaje ko yarashe misile zirenga 180 mu mujyi wa Jerusalem na Tel Aviv, izirasa ku bigo bya gisirikare n’ikibuga cy’indege gihagurukiraho indege za gisirikare zijya kurasa Hezbollah muri Liban.

Ingabo za Iran zasobanuye ko zahoreraga Komando wazo Wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Brig Gen Abbas Nilforoshan wiciwe hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Hezbollah, Sayyed Hassan Nasrallah, biciwe muri Liban.

Minisitiri Katz yavuze ko mu gihe ibihugu hafi ya byose byamaganye igitero Iran yagabye kuri Israel, umuntu wese udashobora kubyamagana akomeje, atagomba gukandagira ku butaka bwabo.

Ati: “Umuntu udashobora kwamagana byeruye ibitero bya Iran kuri Israel, mu gihe hafi ibihugu byose byo ku Isi byabikoze, ntabwo akwiye gukandagiza ibirenge ku butaka bwa Israel. Israel izakomeza kurinda abaturage bayo, irinde agaciro kayo, Antonio Guterres yaba ahari cyangwa adahari.”

Nyuma y’ibi bitero, Guterres abinyujije ku rukuta rwa X, yagaragaje ko yamaganye umwuka mubi ukomeje gututumba mu Burasirazuba bwo hagati, asaba ko uhagarara.

Guterres yagize ati: “Namaganye amakimbirane yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati yaranzwe no gushotorana. Ibi bigomba guhagarara. Rwose dushaka ko imirwano ihagarara.”

N’ubwo Loni ntacyo iratangaza kuri iki cyemezo, Minisitiri Katz yashinje Guterres kwanga Israel no gushyigikira imitwe y’iterabwoba n’abasambanya abagore ku ngufu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU